Beretswe itangazamakuru tariki ya 4 Mutarama 2025 nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano. Uretse udupaki 10 twa zahabu bari bafite, banafatanywe amadolari ya Amerika ibihumbi 800.
Ubuyobozi bw’iyi ntara bwasobanuye ko aba Bashinwa bashinjwa gukura mu buryo butemewe n’amategeko zahabu mu birombe byo mu gace ka Rubimbi gaherereye muri teritwari ya Walungu.
Ubwo bagezwaga muri uru rukiko ruri mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, Willy Mbayi Mwanza uhagarariye Ubushinjacyaha yabashinje kuba muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gusahura umutungo kamere.
Aba Bashinwa bafashwe nyuma y’abandi 17 na bo bari bafashwe bashinjwa gusahura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo, gusa bo barekuwe hashingiwe ku ibwiriza rya Leta ya RDC, basubira mu Bushinwa.
Icyemezo cyo kurekura cyababaje ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo, bugaragaza ko bagombaga kubanza kwishyura miliyoni 10 z’amadolari zihwanye n’agaciro k’amabuye y’agaciro batwaye.
Ku rundi ruhande, abanenga Leta ya Congo bavuga ko ibi byemezo bidashingira ku butabera bwuzuye, ahubwo bishobora gushingira ku nyungu za bamwe mu bayobozi, cyane ko Congo iri mu bihugu birangwamo ruswa nyinshi n’imiyoborere mibi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!