Aba Bashinwa beretswe itangazamakuru tariki ya 4 Mutarama 2025 nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano, ubwo bari bafite udupaki 10 twa zahabu n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 800.
Ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko tariki ya 13 Mutarama 2025, Umushinjacyaha Willy Mbayi Mwanza yabashinje kuba muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.
Urukiko kuri uyu wa 14 Mutarama rwabahamije icyaha cyo gukura muri RDC umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gusahura.
Umushinjacyaha Christian Wanduma yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko kuko ari isomo no ku bandi banyamahanga bakorera ku butaka bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Icyemezo cy’urukiko ni isomo rikwiye gukangura abandi banyamahanga bakorera ku butaka bwacu nta ruhushya na rumwe.”
Me Arsene Mwaka uri mu banyamategeko bunganira aba Bashinwa, yatangaje ko abakiriya be batanyuzwe n’iki cyemezo, ateguza ko bazajurira.
Leta ya RDC iherutse gufunguza Abashinwa 17 bari barafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, bashinjwa gusahura amabuye y’agaciro. Ntabwo bizwi niba aba Batatu bazakomeza gufungirwa muri iki gihugu cyangwa se niba bazoherezwa iwabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!