00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abashinwa batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 January 2025 saa 09:17
Yasuwe :

Urukiko rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukorera mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rwakatiye Abashinwa batatu igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’ibihumbi 600 by’Amadolari ya Amerika.

Aba Bashinwa beretswe itangazamakuru tariki ya 4 Mutarama 2025 nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano, ubwo bari bafite udupaki 10 twa zahabu n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 800.

Ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko tariki ya 13 Mutarama 2025, Umushinjacyaha Willy Mbayi Mwanza yabashinje kuba muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.

Urukiko kuri uyu wa 14 Mutarama rwabahamije icyaha cyo gukura muri RDC umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gusahura.

Umushinjacyaha Christian Wanduma yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko kuko ari isomo no ku bandi banyamahanga bakorera ku butaka bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Icyemezo cy’urukiko ni isomo rikwiye gukangura abandi banyamahanga bakorera ku butaka bwacu nta ruhushya na rumwe.”

Me Arsene Mwaka uri mu banyamategeko bunganira aba Bashinwa, yatangaje ko abakiriya be batanyuzwe n’iki cyemezo, ateguza ko bazajurira.

Leta ya RDC iherutse gufunguza Abashinwa 17 bari barafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, bashinjwa gusahura amabuye y’agaciro. Ntabwo bizwi niba aba Batatu bazakomeza gufungirwa muri iki gihugu cyangwa se niba bazoherezwa iwabo.

Aba Bashinwa beretswe itangazamakuru tariki ya 4 Mutarama
Aya ni amadolari n'udupaki twa zahabu aba Bashinwa bafatanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .