Abarwanyi bashyize intwaro hasi ni abo mu itsinda rishyigikiye umuyobozi wungirije w’uyu mutwe Gilbert Bwira Shuo ryari riherutse kugerageza guhirika umuyobozi w’uyu mutwe Shimiray Guidon.
Iki gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyabereye mu gace ka Kashunga gaherereye mu bilometero 75 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, aho cyanitabiwe na Bwira Gilbert.
Reuters ivuga ko Bwira yumvikanye abwira aba barwanyi ati “Nk’uko mwiyemeje kuba abasirikare ba Leta, buri umwe muri mwe naze ashyire intwaro ye hasi.”
Umuvugizi w’uyu mutwe Desire Ngabo Kisuba yavuze ko igihe cyari kigeze ngo bashyire intwaro hasi.
Ati “Uyu munsi turatekereza ko ari igihe gikwiye ngo dushyire hasi intwaro zacu tugire uruhare mu kuzana amahoro mu gihugu.”
Nubwo uyu mutwe uvuga ko washyize intwaro hasi hari ababibona nk’igikorwa cy’urwiyerurutso bakavuga ko uzakomeza ibikorwa bya kinyeshyamba.
Mu bafite izi mpungenge harimo n’umushakashatsi muri Kaminuza yo mu Bubiligi ya Ghent, Christoph Vogel, uvuga ko atari ubwa mbere imitwe yitwaje intwaro izishyira hasi ariko ikazongera kuzubura.
Yagize ati “Gushyira intwaro hasi ntibivuze ko bahagaritse imirwano ya kinyeshyamba, hari ibyago by’uko bakongera kubura intwaro nyuma y’umwaka cyangwa ibiri, ibi byagiye biba inshuro nyinshi mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 20 ishize.”
Uyu mutwe wakunze gushyamirana na FDRL aho imirwano iheruka kubahuza muri Mutarama 2020 yaguyemo abantu bagera kuri 25.
Mbere yo gucikamo ibice uyu mutwe wa NDC-R wahoze ukomeye ahanini kubera amafaranga wakuraga mu bucuruzi bwa zahabu, aho wagenzuraga igice kinini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!