Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko Ebola ari icyorezo cyugarije Isi.
Virusi nshya ya Ebola yagaragaye muri RDC na Uganda yitwa Bundibugyo. BBC yanditse ko mu banduye harimo Abanyamerika batandatu.
Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka ngo Abanyamerika bikekwa ko banduye bajyanwe ahantu hihariye mu kato.
Indwara ya Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara, isha, inguge (ingagi, inkende, ibitera, n’izindi...).
Indwara ya Ebola, irandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% - 90% by’abayirwaye.
Ebola yandura iyo umuntu akoze ku maraso n’andi matembabuzi yose y’umuntu urwaye Ebola, uwishwe na Ebola, cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamanswa irwaye cyangwa yishwe na Ebola.
Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, umusarane, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!