Ebola yagaragaye mu Ntara esheshatu by’umwihariko mu duce 57.
Amakuru ku cyorezo yashyizwe hanze ku wa 25 Kanama agaragaaza ko kugeza ku wa 23 Kanama 2026 abantu 5.584 bari bamaze kwemezwa ko banduye Ebola. Muri bo, 1.215 barakize, mu gihe 2.680 bahitanywe na cyo.
Abandi bantu 846 bari mu kato cyangwa barwariye mu bitaro, aho bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Kugeza ubu, umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara ubarirwa kuri 48%, bivuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abanduye ari bo bahitanywe na Ebola.
RDC ivuga ko abashinzwe kurwanya iki cyorezo bakomeje ibikorwa byo gukurikirana abanduye, gutanga ubufasha ku barwayi no gukomeza ibikorwa byo gukumira ikwirakwira rya Ebola mu bice byibasiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!