00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abana basaga ibihumbi 150 bateshejwe amashuri n’imvururu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 June 2017 saa 04:20
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryatangaje ko abana basaga ibihumbi 150 batabasha kujya mu ishuri, kubera imvururu zikomeje gufata indi ntera mu ntara ya Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze na UNICEF kuwa Gatanu rivuga ko muri iyi ntara habarurwa amashuri abanza n’ayisumbuye agera kuri 600 yangiritse.

Imvururu muri aka gace zatangiye muri Kanama umwaka ushize, ubwo intambara yavukaga hagati y’umutwe witwaje intwaro n’ingabo za leta. Abatari bake bamaze gupfa n’aho abasaga miliyoni bavuye mu byabo.

Umuyobozi wa UNICEF muri RDC, Tajudeen Oyewale yavuze ko amashuri yagakwiye kuba ahantu abana babonera umutekano, acumbitswemo na bamwe mu barwanyi mu gihe andi yahinduwe inkambi z’abahunze izi mvururu.

Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, umwe mu bana 10 bagakwiye kuba biga mu mashuri abanza mu ntara ya Greater Kasai, ntakibasha kujya ku ishuri.

Ibi bitangajwe mu gihe Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad al-Hussein yari aherutse kuvuga ko hagomba gukorwa iperereza mu bwicanyi buri muri iyi ntara, ahavumbuwe ibyobo bigera kuri 42 byajugunywe imirambo y’abantu.

Imvururu zishingiye ku bwoko muri RDC zarushijeho gufata indi ntera mu mpera z’umwaka ushize, ubwo manda ya Perezida Joseph Kabila yarangiraga ariko akanga kuva ku butegetsi.

Ibiro bya Loni bishinzwe ubutabazi (OCHA), bigaragaza ko kuva muri Kanama 2016, habarurwa abasaga miliyoni 3.7 bavuye mu byabo barimo miliyoni 1.3 baturutse mu Ntara ya Kasai.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages