Ibi Unicef yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ivuga ko iki gihugu cyugarijwe n’inzara ivanze n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, cyane cyane mu Ntara ya Kasai imaze igihe irangwamo imvururu nk’uko The East African yabitangaje.
Loni ivuga ko intandaro y’iyo nzara n’imirire mibi bimaze gushyira mu kaga ubuzima bw’abanye-congo cyane cyane abana, byatangiye mu mezi asaga 18 ashize; muri iki gihugu harangwa imvururu zatumye benshi bava mu byabo, bituma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ugwa bidasanzwe.
Umuyobozi w’agategenyo uhagarariye Unicef muri DRC, Tajudeen Oyewale, yagize ati “Nibura abana ibihumbi 400 bari munsi y’imyaka itanu nibo bazonzwe n’imirire mibi bashobora gupfa mu 2018 mu gihe hatagize igikorwa ngo ubuzima bwabo burengerwe bahabwa ibyo kurya[..] Iki kibazo cy’imirire mibi n’ibura ry’ibiribwa cyane cyane mu Ntara ya Kasai cyatewe no guhunga kw’ibihumbi by’imiryango y’abaturage bamaze amezi menshi mu buzima bubashaririye.”
Yakomeje avuga ko ikibazo kigaragara neza umuntu arebye mu miryango ituye mu duce tumaze kugarukamo umutekeno, ubuzima bwabo butangiye kugenda buba bwiza.
Ishami rya Loni ryita ku mpuzi rivuga ko kuva umwaka ushize, byibuze abantu basaga miliyoni 3,9 bagizweho ingaruka n’imvururu zo mu Ntara ya Kasai zirimo gupfa, guhunga, gufatwa ku ngufu, gutotezwa, gushyira abana mu gisirikare, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi.
Unicef ivuga ko uduce tumwe twa Kasai tumaze kugarukamo umutekeno, uretse ibura ry’ibiribwa rikigaragara.



















TANGA IGITEKEREZO