BBC yanditse ko imiryango ibarirwa mu bihumbi yahungiye mu bihuru byo muri Kasai, ikaba ihamaze igihe kirekire yarabuze amazi n’ibirirwa ndetse benshi bashobora no gushiramo umwuka.
Mu 2017, UNICEF yatabarije abatuye muri Kasai, ivuga ko amakimbirane ahari ari ku rwego rumwe n’ayo muri Yemen, Syria no muri Iraq; ivuga ko hakenewe nibura miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika yo gukura mu kaga iyo miryango.
Umuvugizi wa UNICEF mu Ntara ya Kasai, Christophe Boulierac, ubwo yongeraga kuyisura, yatangaje ko ababajwe n’ubuzima babayemo. Ati"Mu by’ukuri nababajwe bikomeye n’ibyo nahabonye.”
Boulierac yavuze ko yabashije gusura ibitaro bitatu, agasanga abana barashegeshwe n’ubuzima babayemo, abenshi barazonzwe n’imirire mibi, yagaruka mu munsi mike agasanga bamwe baranapfuye.
Yunzemo ati "Ntabwo turi kuvuga ko bariya bana bo muri Kasai bagiye kwicwa n’imirire mibi, turavuga ko batangiye gupfa, barapfa, barapfuye bucece, bapfiriye mu bihuru.”
Intara ya Kasai yahoze ari agace kamwe ko muri RDC kabayeho mu mutuzo n’amahoro, gusa byaje guhinduka mu 2016 ubwo katangiraga kurangwa n’imvururu ziterwa n’imitwe irwanya Leta.
Inzara iri muri iyi Ntara iterwa ahanini n’uko abenshi bahunze bagaruka bagasanga inzu zabo n’imyaka byarangijwe kubera imirwano.
UNICEF ivuga ko nibura abantu barenga miliyoni enye aribo bakeneye ubufasha muri Kasai, kandi ko ababangamiwe cyane ari abana barya nabi.



















TANGA IGITEKEREZO