Umuvugizi w’Intara ya Maï-Ndombe yabereyemo iyi mpanuka, Alexis Mputu, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Werurwe 2025. Yavuze ko abakinnyi bari bavuye gukina mu Mujyi wa Mushie.
Yagize ati “Ubwato bwavuye ku cyambu ahagana Saa Tanu z’ijoro ndetse navuga ko ubwato bwataye umurongo,”
Yakomeje avuga ko ibyateye iyi mpanuka ari ukubera kugenda nijoro cyane. Ikindi ni uko ubwo bwato butari bufite amatara ahagije yo kureba mu ijoro.
Amakuru yatanzwe n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri aka gace, yatangaje ko abantu 30 barokotse iyi mpanuka yahitanye abantu benshi.
Impanuka z’ubwato zikunze kugaragara muri RDC kubera ko ari bwo bakunze gukoresha bambuka imigezi yo muri iki gihugu.
Mu Ukuboza kwa 2024, habaye indi mpanuka y’ubwato aho bwari butwaye abantu barenga 100 bukarohama mu mugezi wa Fimi, hapfiramo abantu 25 abandi benshi baburirwa irengero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!