Umuyobozi wa teritwari ya Kole yabereyemo iyi mpanuka, François Ahoka, yasobanuriye Radio Okapi ko ubu bwato bwavaga mu gace ka Bena Dibele, bwerekeza i Kinshasa. Mu bantu 120 bari baburimo, kugeza ubu hamaze kuboneka abagera kuri 50.
Ahoka yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umuraba mwinshi yubitse ubu bwato ubwo bwari bugeze mu gace ka Dibulansenba muri Kole, nyuma y’igihe gito buhagurutse.
Muri RDC habera impanuka z’ubwato kenshi, ziterwa ahanini no gutwara abantu n’imizigo birenze ubushobozi bwabwo n’ingendo za nijoro mu gihe nta rumuri ruhagije zifite.
Nyuma y’impanuka yabereye mu Kiyaga cya Kivu tariki ya 3 Ukwakira 2025, ikica abarenga 70, Minisiteri y’Ubwikorezi yasabye abatwara ubwato kubahiriza amabwiriza y’ingendo zo mu mazi, iteguza abazabirengaho ibihano bikomeye ariko nta mpinduka zagaragaye.
Muri Nzeri 2025, mu ntara ya Equateur habaye impanuka ebyiri z’ubwato mu minsi ibiri ikurikiranye, zica abagera ku 193, harokoka abarenga 200. Byagaragaye ko zatewe n’uko ubwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!