Iki kirombe cyaguye nyuma y’imvura nyinshi yaguye, abacukuzi benshi bari mu kirombe kirabagwira ntihagira n’umwe ubasha gusohoka.
Umuyobozi wa Kamituga, Alexandre Bundya, yatangaje icyunamo cy’iminsi ibiri kandi asaba abaturage baho gufasha mu gukura imirambo mu butaka.
Umuturage wari uri aho, Jean Nondo, yagize ati "nk’uko abatangabuhamya babivuga, hapfuye abantu barenga 50. Hariho umwe mu barokotse."
Iki kirombe ni icy’ikigo Banro Corporation cyo muri Canada. Impanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zirasanzwe, buri mwaka hapfa abantu benshi mu birombe aho usanga akenshi abacukura badafite ibikoresho bihagije byifashishwa mu gucukura amabuye y’agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!