00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Politiki imwe y’Ubuzima muri EAC irimo kunozwa

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 24 March 2015 saa 11:03
Yasuwe :

Abahanga mu by’ubuzima n’abayobozi batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bateraniye i Kampala mu rwego rwo kunoza ishyirwaho rya Politiki imwe y’Ubuzima izagenderwaho n’akarere kose.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Jessica Eriyo, wungirije umunyamabanga mukuru wa EAC, ushinzwe ubuzima rusange n’imyororokere yabwiye abanyamakuru ko iyo politiki izahuza iz’ubuzima (politiki) z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, n’u Burundi.

Yagize ati “Ni imbanzirizamushinga ya politiki izibanda ku ihuzwa rya politiki y’ubuzima na politiki z’ibihugu n’ibindi.”

Avuga ko abanyamabanga ba za Minisiteri bari gusuzumira hamwe iyo politiki bakazayigeza kuri ba minisitiri b’ubuzima ngo bayemeze.

Niramuka yemejwe hazashyirwaho ibigo by’ikitegererezo muri buri gihugu-kinyamuryango.

Nk’uko biri muri gahunda, Uganda izashyirwamo ikigo cy’Icyitegererezo mu kuvura Cancer, Kenya izashyirwamo igishinzwe ubuvuzi nw’imyanya myibarukiro “Urology”, mu Burundi hashyirwe igishinzwe imirire n’aho mu Rwanda hashyirwe igishinzwe gahunda z’ubuzima.

Xinhua Ibiro ntaramakuru by’abashinwa dukesha aya makuru ivuga ko Jessica Eriyo yongeraho ko hazubakwa ibikorwaremezo by’ubuzima ku mihanda y’imihora yo mu karere.

Iyi politiki izajyana na gahunda y’uburyo hazajya hakusanywa inkunga ziterwa igice cy’ubuzima hagamijwe kugabanyiriza umutwaro ibihugu nterankunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages