Kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira 2025 muri Tanzania habaye imyigaragambyo, yatewe ahanini no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize, Ambasade ya Amerika muri Tanzania, yavuze ko ifite amakuru ko iyi myigaragambyo ishobora kubura.
Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania, David Misime, yavuze ko batari bakira ubusabe bw’abashaka kwigaragambya nubwo hari abakomeje kubisakaza ku mbuga nkoranyambaga bahamagarira abantu kuzigaragambya ku wa 9 Ukuboza 2025.
Ati “Polisi yamaganiye kure ibyo bikorwa biri gutegurwa by’imyigaragambyo.”
Misime yakomeje aburira abakomeje guhamagarira abantu gukora imyigaragambyo, basaba abantu kwangiza ibikorwaremezo, guhungabanya serivisi zo kwa muganga ndetse n’ibindi bishobora gutuma ubukungu bw’iki gihugu buhungabana kubera imyigaragambyo.
Ku wa 3 Ukuboza 2025, itsinda ry’impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu riturutse mu Muryango w’Abibumbye ryasabye Guverinoma ya Tanzania kugenzura ko uburenganzira bw’abigaragambya burindwa ndetse ko bakwiriye kuyihagarika mbere y’uko hagira uzagiriramo ikibazo.
Perezida Samia Suluhu yategetse inzego z’ubutabera gukora iperereza ku byaha byakozwe n’urubyiruko mu myigaragambyo, ndetse yihanganisha imiryango yaburiye abana babo muri iyi myigaragambyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!