Philippines iri mu bihugu byatinze gufungura amashuri kuko Rodrigo Duterte wari Perezida w’iki gihugu yashyizeho amabwiriza ya Guma mu rugo iri mu zabaye ndende kandi atakozwaga ibyo gufungura amashuri ku bw’ubwoba bwo kongera kwibasirwa na COVID-19.
Uku gufunga amashuri kw’igihe kirekire kwakomeje gutera impungenge ku burezi bw’abana b’abanya-Philippines n’ubundi bwari mu mage na mbere y’iki cyorezo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’isi umwaka ushize bwagaragaje ko muri iki gihugu byibura abana 9 ku 10 bari mu kigero cy’imyaka 10 badashobora gusoma no kwisobanurira inkuru nto kandi zoroshye.
N’ubwo amashuri yongeye gufungura si yose kuko ayafunguye abarirwa mu bihumbi 24 , ni ukuvuga 46% by’amashuri yose. Andi asigaye akazakomeza kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure byibura kugera tariki 2 Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!