00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Somalia yashinje Ethiopia gushaka kubibira ubutaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 February 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud yashinje Ethiopia kugerageza kwiyomekaho igice cy’icyo gihugu, nyuma y’amasezerano ataravuzweho rumwe yasinywe hagati ya Ethiopia na Somaliland.

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye ku wa Gatandatu i Addis Abeba muri Ethiopia, Perezida Mohamud yavuze ko inzego z’umutekano za Ethiopia zagerageje kumubuza kugera mu cyumba cy’inama kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Tariki ya 1 Mutarama nibwo Ethiopia na Somaliland byasinye amasezerano yo gutiza Ethiopia ubutaka bwa Somaliland butuma icyo gihugu kibasha gukora ku Nyanja. Ni amasezerano y’imyaka 50 agamije koroshya ubucuruzi bwa Ethiopia idakora ku Nyanja.

Somalia yabifashe nk’ubushotoranyi no kwibwa agace k’ubutaka bwayo kuko ifata Somaliland nk’igice cyayo.

Perezida Mohamud ku wa Gatandatu yavuze ko ibyakozwe na Ethiopia atari ibigamije gushaka ubutaka n’icyambu cyo gukoreraho ubucuruzi, ahubwo ari amayeri yo kwiyomekaho ubutaka bw’ikindi gihugu.

Yavuze ko ari amakosa akomeye kuba Ethiopia yarinjiye mu biganiro na Somaliland kandi ibizi neza ko atari agace cyigenga, ahubwo gafite Somalia ikareberera.

Somalia yatangaje ko yiteguye kujya mu ntambara kugira ngo ibuze Ethiopia kwiyomekaha agace kayo nubwo Ethiopia yo itakibona nk’ikibazo cyayinjiza mu ntambara.

Perezida Mohamud yashinje Ethiopia gukoresha amayeri ngo ibatwarire ubutaka buri muri Somaliland

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages