Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abamushyigikiye cyabereye mu murwa mukuru Belgrade.
Yagize ati “Nzaba perezida mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere, ubundi mpite negura.”
Hashize hafi umwaka muri iki gihugu haba imyigaragambyo yo kwamagana ruswa yatangijwe n’abanyeshuri ikwira igihugu cyose.
Vučić yavuze ko azakomeza gufasha ishyaka rye rya Serbian Progressive Party (SNS) mu matora ari imbere, harimo n’ay’Inteko Ishinga Amategeko, nubwo atigeze atangaza neza itariki nyayo azeguriraho.
Yavuze ko nubwo manda ye ya kabiri izarangira mu 2027, azava ku butegetsi mbere y’igihe nubwo atavuze igihe nyakuri amatora y’umukuru w’igihugu n’igihe Inteko Ishinga Amategeko izaba yasheshwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!