Iki gikorwa Perezida Macky yagitangije ku wa 4 Mutarama 2020, ashimangira ko adakeneye umunyapolitiki cyangwa udutsiko twabo birirwa mu ngo zabo aho gufatanya n’abandi mu bikorwa bigamije kubaka igihugu.
Perezida Macky yavuze ko icyo gikorwa ari isomo yakuye ku Rwanda kandi ko ashaka guhindura igihugu cye nk’u Rwanda n’Umurwa Mukuru wacyo Dakar ukagira ubwiza n’isuku nk’ibiranga Kigali.
Senescoop yanditse ko abaturage bishimiye uyu mushinga Perezida Macky yatangije awurebeye ku Rwanda, ndetse ko biteguye kureba umusaruro uzatanga.
Perezida Macky yavuze ko uyu muganda uzajya ukorwa buri wa gatandatu wa mbere w’Ukwezi, abayobozi bagafatanya n’abaturage gukuraho imyanda mu bice baherereyemo
Ati “Nyuma y’uyu munsi na nyuma y’uku kwezi kwa mbere guhariwe gukuraho imyanda, dushobora kuwugira umunsi w’isuku ku rwego rw’igihugu, ukazajya uhuzwa na buri wa gatandatu wa mbere wa buri kwezi.”
Bimaze kumenyerwa ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, mu Rwanda haba Umuganda rusange ugamije guteza imbere ibikorwa by’amajyambere, kunganira ingengo y’imari no gutuma abantu basabana.
Itegeko rigenga umuganda ryo mu 2007, rigaragaza ko Umuganda utashyiriweho gusa ibikorwa by’iterambere n’ubukungu, ahubwo wanashyiriweho kunga abanyarwanda no kubabibamo umubano mwiza w’ubworoherane n’amahoro.
Kuri uwo munsi w’umuganda abaturage n’abayobozi bahurira hamwe mu gikorwa cyateguwe kigamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’ubukungu nko kubaka ibyumba by’amashuri, amavuriro, gukora imihanda, kubakira abatishoboye, kubaka ibiraro n’ibindi.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) ya 2017 ku kamaro k’umuganda rusange, igaragaza ko hagati ya 2007 na 2016 mu Rwanda hakozwe ufite agaciro ka miliyari 106 Frw (miliyoni 127$) naho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 hakozwe ufite agaciro k’arenga miliyari 21 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO