Iki gitero cyabaye mu Cyumweru gishize, aho itsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryashyize kuri Facebook na WhatsApp amashusho agaragaza ibyo abaturage bavuze ko ari abantu bagera kuri 600, barimo abagore, abana ndetse n’abantu bakuze, bashimuswe ubwo igitero cyagabwaga ku musigiti wo muri iyo ntara.
Reuters yavuze ko itashoboye kwigenzurira umubare w’abantu bashimuswe, ariko yagaragaje ko iki gikorwa gishobora kuba kiri mu bikorwa bikomeye byo gushimuta abantu benshi byabaye muri Nigeria mu myaka ya vuba.
Perezidansi ya Nigeria yamaganye icyo gitero, ikavuga ko ari igikorwa cy’ubugwari kandi ko abacyihishe inyuma bazashyikirizwa ubutabera.
Perezida Tinubu yagize ati “Iterabwoba ntirizatuma Nigeria icika intege. Tuzarinda abaturage bacu, turinde imiryango yacu kandi twubahirize ubuzima bwa muntu.”
Yategetse abayobozi b’inzego z’umutekano kujya batanga amakuru ahoraho ku bikorwa byo gutabara abashimuswe ndetse no kumenya amakuru y’abantu bose bashimuswe.
Ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe gusaba amafaranga byabaye ikibazo gikomeye mu bice bimwe byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse n’amajyaruguru ashyira hagati ya Nigeria, aho imitwe yitwaje intwaro ikunze kugaba ibitero ku baturage, amashuri ndetse n’imihanda.
Iyo mitwe ikunze gufata abantu bugwate mu gihe cy’ibyumweru cyangwa amezi isaba amafaranga y’ingurane, ndetse ibikorwa byayo byagiye bigera no hanze y’ibice yari isanzwe ikoreramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!