Ni indirimbo iri mu njyana ya ‘reggae’, ikaba ari iya kane Perezida Weah ashyize hanze. Iyi ndirimbo irimo amagambo akarishye yatera buri wese kwibaza impamvu yatumye uyu Mukuru w’Igihugu ayiririmba, dore ko humvikanamo umujinya n’uburakari.
Amwe mu magambo agize iyo ndirimbo aragira ati “Mu gihugu cyanjye, bari kugerageza kumpiga ku byo ntazi [...] ariko ‘Mr Liar Man’ urabizi ko ntigeze nkora ibyo uvuga ko nakoze.”
Iyi ndirimbo imaze gusohoka, abanyapolitiki batandukanye muri Liberia bagize icyo bavuga ku mpamvu yateye Weah kuyishyira hanze.
Muri bo, harimo umusenateri utavuga rumwe na leta witwa Abraham Darius Dillon, wabwiye imwe muri radio zo muri icyo gihugu, ko uwo atekereza ko Perezida Weah yise ‘Mr. Liar Man’ ari umuyobozi wakoraga kuri radio ya leta mu minsi ishize, uherutse kuvuga ko asigaye ayoborera igihugu kuri ‘Facebook’.
Undi washyizwe mu majwi yo kuba ari we wari uri kuririmbwa na Perezida Weah ni umwe mu bahoze bakora muri leta, na we wigeze kumvikana amunenga.
Hagati aho, abakora mu Biro bya Perezida Weah ndetse n’abamushyigikiye, bahakanye bivuye inyuma iby’uko hari abanyapolitiki cyangwa abanyamukuru bari bagambiriwe gutungwa agatoki mu ndirimbo y’Umukuru w’Igihugu.
Si ubwa mbere Perezida Weah akoze indirimbo kuko iya mbere yayikoze mu mwaka wa 2000, ayikoranye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wakinaga i Burayi, indirimbo yavugaga ku rukundo ndetse n’ubumwe muri Afurika.
Mu 2014 nabwo yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’Umunya-Ghana, igamije gukora ubukangurambaga ku ndwara ya ‘Ebola’ yarimo gushegesha igihugu cye.
Mu kwezi gushize nabwo Perezida Weah yasohoye indirimbo ivuga ku bisubizo by’icyorezo cya Coronavirus.
Indirimbo ’Mr. Liar Man’ ya Perezida George Weah wa Liberia
Indirimbo ya Perezida George Weahyo kurwanya Coronavirus yitwa "Let’s Stand Together to Fight Coronavirus"
Indirimbo ’Peace in Liberia’ ya Perezida Weah n’abandi bahanzi igamije gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro
Perezida kandi afite izindi ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!