00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Gabon ashobora kwima abaturage be buruse zo kwiga mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2026 saa 07:28
Yasuwe :

Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, yatangaje ko Guverinoma ye igiye kugabanya cyangwa guhagarika buruse zihabwa abanyeshuri bajya kwiga mu bihugu bimwe byo ku Mugabane w’u Burayi, bitewe n’izamuka ry’amafaranga y’ishuri no kugabanuka kw’inkunga zigenerwa abanyeshuri.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku baturage ku mugoroba ubanziriza kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 Gabon imaze ibonye ubwigenge. Ibi birori by’ubwigenge byabaye kuri wa 17 Kanama 2026.

Oligui Nguema ntiyigeze avuga amazina y’ibihugu byo mu Burayi birebwa n’iki cyemezo, ariko RFI yatangaje ko bishoboka ko yavugaga u Bufaransa, kuko ari bwo busanzwe bwakira umubare munini w’Abanya-Gabon bahabwa buruse zo kwiga mu Burayi.

Perezida Oligui Nguema yavuze ko Gabon idakwiye gukomeza kurebera izamuka ry’ikiguzi cy’amashuri mu mahanga, ahubwo ikwiye gushaka izindi nzira zirimo guteza imbere amashuri yayo no kohereza abanyeshuri muri kaminuza zikomeye zo muri Afurika.

Ati “Ntidukwiye gukomeza kwihanganira iri hinduka gusa. Tugomba kurisubiza dushyiraho ingamba zikomeza inzego zacu, tugashaka gahunda nziza z’amasomo kandi tukagirira icyizere kaminuza zikomeye zo ku mugabane wacu.”

Yakomeje avuga ko Afurika idakwiye gufatwa nk’ahantu hitabazwa gusa iyo izindi nzira zananiwe.

Ati “Afurika ntabwo ikwiye kuba amahitamo ya nyuma. Ni ahantu h’ubumenyi, guhanga udushya n’amahirwe. Urubyiruko rwacu rugomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe kandi rukagira ubumenyi Gabon ikeneye. Ejo hazaza h’abana bacu ntabwo handikirwa gusa hakurya y’inyanja; handikirwa no hano iwacu no ku mugabane wacu, binyuze muri gahunda z’uburezi zihuje n’ubuzima tubayeho.”

Iki cyemezo kije mu gihe Gabon yanatangaje ko guhera mu 2026 izahagarika buruse zihabwa abanyeshuri bajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, ashobora kwima buruse abaturage be bajya kwiga mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages