Batayo ya RwaMechBatt1 y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique yizihije isabukuru ya 20 yo kwibohora k’u Rwanda.
Kuri uyu munsi, izi ngabo zagenewe ubutumwa na Perezida wa Centrafrique, Catherine Samba Panza bashimirwa ku buhanga n’umurava bagaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Yagize ati" Twifatanije namwe ingabo z’u Rwanda ku munsi mukuru wo kwibohora kandi turazirikana imbaraga n’ubushake mukorana akazi kanyu ko gushakira igihugu cyacu amahoro."
Muri uyu muhango wabaye tariki 4 Nyakanga 2014 ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda witabirwa n’umuyobozi w’ingabo za MISCA, Brig Gen Martin Tumenta Chomu n’abandi bakozi ba MISCA ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Komanda wa MISCA yavuze ko ingabo z’u Rwanda ari ntangarugero mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu kugarura amahoro muri Centrafrique.
Col Evariste Murenzi wavuze mu izina ry’ingabo z’u Rwanda yashimiye buri wese wifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora, agaruka ku rugendo rwanyuzwemo ndetse n’icyo rwagezeho.
Yagize ati “kwigira no kwihesha agaciro niryo shingiro ry’iterambere.”
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zafashije mu kubaka ibiraro bine mu mujyi wa Bangui mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Abana batatu ba Perezida Samba Panza na bo bari mu bitabiriye uyu muhango.



TANGA IGITEKEREZO