00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Algeria ashaka ko abahohotera abana bahanishwa igihano cy’urupfu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2026 saa 05:14
Yasuwe :

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yategetse ko amategeko ahana ahindurwa kugira ngo abantu bahamwe n’icyaha cyo gushimuta cyangwa guhohotera bikabije abana bajye bahanishwa igihano cy’urupfu.

Iki gitekerezo cyatanzwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku Cyumweru, mu gihe abaturage bari bafite umujinya ukomeye nyuma y’iyicwa ry’umwana w’imyaka itanu wo mu Ntara ya Blida mu kwezi gushize.

Uyu mwana yaburiwe irengero muri Kanama, nyuma umurambo we usangwa watwitswe mu ishyamba riri hafi y’Umujyi wa Bouinan.

Jandarumori y’Igihugu ya Algeria yatangaje ko abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, barimo umugore, bamaze gutabwa muri yombi. Undi muntu umwe aracyashakishwa.

Meriem Cherfi, uyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kurengera no Guteza Imbere Uburenganzira bw’Abana muri Algeria, yashimye iki cyemezo, avuga ko kizafasha gukumira ibyaha bikorerwa abana.

Algeria yashyize umukono ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye arengera uburenganzira bw’abana mu 1993, ndetse ishyira mu bikorwa Amasezerano ya Afurika arengera uburenganzira n’imibereho myiza y’abana mu 2003.

Aya masezerano asaba ibihugu kurinda abana ihohoterwa, gukoresha abana mu buryo bubangamira uburenganzira bwabo no kubashimuta.

Imibare yatangajwe n’umuryango NADA Network for the Defense of Children’s Rights, ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu 2026, igaragaza ko buri mwaka abana bagera ku 1.000 muri Algeria bashimutwa cyangwa hakageragezwa kubashimuta.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, buzwi nka Multiple Indicator Cluster Survey, bwagaragaje ko 84,1% by’abana bafite hagati y’umwaka umwe na 14 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku magambo cyangwa ku mubiri bakorewe n’ababarera mu kwezi kwabanje.

Gusubizaho ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu byarangiza ihagarikwa ryacyo ryamaze imyaka isaga 30 muri Algeria.

Iki gihugu kiracyafite igihano cy’urupfu mu mategeko, kandi inkiko zacyo ziracyagikoresha mu guca imanza, ariko nta muntu uricwa kuva mu 1993.

Perezida wa Algeria ashaka ko abahohotera abana bahanishwa igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages