Tshisekedi ahamya ko iyi Guverinoma ari iy’ubumwe bw’Abanye-Congo, ashingiye ku kuba irimo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bemeye gukorana na we kugira ngo bakemure ibibazo bibangamiye igihugu.
Abenshi mu bari bagize guverinoma iheruka yahawe izina rya “Suminwa 1” basubijwe ku myanya yabo, nka Thérèse Kayikwamba Wagner usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Guy Kabombo Muadiamvita usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.
Jean Pierre Bemba Gombo yasubijwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubwikorezi n’inzira z’itumanaho, Jacquemain Shabani asubizwa ku wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Patrick Muyaya yongera kugirwa Minisitiri w’Itumanaho n’Umuvugizi wa Guverinoma.
Abashya muri iyi Guverinoma ni Adolphe Muzito utavuga rumwe n’ubutegetsi wagizwe Minisitiri w’Imari, Guilllaume Ngefa-Atondoko Andali wagizwe Minisitiri w’Ubutabera, Eliezer Ntambwe washinzwe abahoze ari abasirikare na Floribert Azuluni wagizwe Minisitiri ushinzwe ubufatanye n’akarere.
Nta munyamuryango w’ishyaka ECIDé ry’umunyapolitiki Martin Fayulu wagaragaye muri Guverinoma nshya, nubwo byari byitezwe ko Tshisekedi ashobora kubashyiramo nyuma y’aho muri Kamena 2025 bemeranyije gufatanya kurwanya ibibangamiye RDC.
Andi mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nka PPRD rya Joseph Kabila ndetse na Ensemble rya Moïse Katumbi na yo yahejwe muri Guverinoma nshya, cyane ko Leta ya RDC iyashinja gukorana n’uwo yita “umwanzi”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!