Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko iyo bahasha yaturutse ku muryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Bufaransa, nubwo hatatangajwe uwo ari wo.
Ngo yageze mu biro bya Perezida wa RDC tariki 12 Ugushyingo, yakirwa n’abakozi b’ushinzwe ibyo biro, mbere yo kuyohereza kwa Perezida kuko ari we yari igenewe. Iyo bahasha ngo yari irimo urupapuro rumwe n’ikinyamakuru kimwe.
Ngo kugira ngo bagire amakenga, yari ipfumuye ku mpande kandi imbere havamo umwuka utari mwiza.
Hitabajwe inzobere zo mu kigo cya Polisi gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga, ziza kwemeza ko uwo mwuka mubi uturuka ku kinyabutabire cyizwi nka ’ion cyanure’.
Icyo kinyabutabire gishobora kwifashishwa nk’uburozi bwica umuntu iyo abuhumetse. Ubusanzwe icyo kinyabutabire gikunze kuboneka mu bintu byazanye uruhumbu, urubobi n’ibindi byaboze.
Bivugwa ko garama 200 z’icyo kinyabutabire cya Ion cyanure, uzisutse mu kirahuri cy’amazi cyangwa ibindi binyobwa, mu munota umwe cyaba kimaze kwica umuntu nk’uko ikigo gishinzwe ibimenyetso by’ikoranabuhanga muri Polisi ya Congo cyabitangaje.
Umwe mu bayobozi bo muri RDC yatangaje ko batangiye kuganira n’u Bufaransa kugira hamenyekane inkomoko nyayo y’iyo bahasha n’impamvu yoherejwe.
Bivugwa ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yahamagaje ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu ngo asobanure iby’icyo kibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!