Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere i Sharm El-Sheikh mu Misiri, ahubwo ahitamo guhagararirwa na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde.
COP (‘Conference of the Parties’) ni inama ngarukamwaka ihuza ibihugu bitandukanye ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama yatangiye kuba mu 1995, ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 27 (COP27). Iyi nama itanga amahirwe yo kongera guhuriza imbaraga hamwe mu guhangana n’ibibazo rusange.
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, William Ruto wa Kenya, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak.
Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kutayitabira mu gihe igihugu cye kimaze igihe mu bibazo by’umutekano muke bitewe n’imirwano iri hagati y’Ingabo za Leta n’umutwe wa M23.
M23 imaze kwigarurira ibice bitandukanye birimo Bunagana na Rutshuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!