Imigendekere y’amatora muri Tanzania ni ingingo Perezida Suluhu yagarutseho ku wa 15 Mutarama 2026, mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania.
Yiseguye kuri aba badipolomate kubera ibibazo baba baratewe n’icyemezo cyafashwe cyo guhagarika internet, kubera akavuyo kari kavutse mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ati “Ku bafatanyabikorwa bacu mu muryango mugari w’abadipolomate ndetse n’abanyamahanga batuye muri Tanzania, mbiseguyeho kubera ibibazo birimo kugenzura serivisi zitandukanye mu buryo bukomeye no guhagarika internet, mwahuye na byo. Ndabizeza ko tuzakomeza kuba maso kugira ngo duharanire umutekano wanyu kandi twirinde ko ibi byabaye byongera kubaho.”
Perezida Samia yavuze ko nubwo Tanzania yahuye n’imbogamizi igikenewe ari gukomeza gukira ibikomere no kunga ubumwe.
Ati “Nashyizeho komisiyo yigenga ngo ikurikirane ibibazo bijyanye n’itegeko nshinga ryacu, kandi twiyemeje gushyiraho Komisiyo y’Ukuri n’Ubumwe.”
Perezida Suluhu yavuze ko ari ingenzi gukomeza guharanira ubutabera no kubaka igihugu nyuma y’ibibazo byavuzwe mu matora.
Nubwo habayeho ibibazo, Perezida Suluhu yatanze icyizere gikomeye, ashimangira ko Tanzania ikomeje kujya imbere, ikaba ifite icyerekezo cyo kubaka demokarasi, amahoro n’ubukungu bwagutse.
Kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira 2025 muri Tanzania habaye imyigaragambyo, yatewe ahanini no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!