00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yashyize hanze ibaruwa yandikiwe na Papa Francis mbere yo kwitaba Imana

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 April 2025 saa 03:53
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashyize hanze ibaruwa yandikiwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mbere yo kwitaba Imana.

Ni ibaruwa yashyize hanze kuri uyu wa 27 Mata 2025 nyuma yo kuyishyikirizwa n’Intumwa ya Papa muri Tanzania.

Ni ubutumwa Papa Francis yandikiye Perezida Samia Suluhu Hassan amwifuriza we n’Abanya-Tanzania umunsi mwiza wizihizwaho ukwihuza kwa Tanganyika na Zanzibar, byabyaye Tanzania.

Uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki 26 Mata.

Muri iyi baruwa Papa Francis yagize ati “Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubumwe bwa Tanzania, ndagushimira wowe Nyakubahwa hamwe n’abenegihugu bose. Ndetse n’uburyo mukomeje kuragiza igihugu cyanyu Imana ishobora byose, ndasenga ngo itange ubwenge n’ubushishozi ku bantu bose bahatuye.”

Ubu butumwa Papa Francis yabwanditse mbere yo kwitaba Imana, aho yiteguraga kuzabwohereza iki gihugu cyizihiza uyu munsi uba ku wa 26 Mata buri mwaka.

Gusa Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yaje kwitaba Imana ku wa 21 Mata 2025 afite imyaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Papa Francis yashyinguwe ku wa 26 Mata 2025.

Perezida Suluhu yashyize hanze ibaruwa yandikiwe na Papa Francis mbere yo kwitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .