Perezida Samia yabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu muhango wo gufungura Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzaniya ya 13 mu Murwa Mukuru, Dodoma, aho yihanganishije imiryango yabuze ababo mu gihe cy’imyigaragambyo.
Iyi Komisiyo izayoborwa na Mohamed Chande Othman, wahoze ari Umuyobozi w’Urukiko Rukuru, ikazaba igizwe n’abandi barindwi bazwiho uburambe mu mategeko, dipolomasi, umutekano, n’ubuyobozi bw’imijyi, barimo Prof. Ibrahim Juma, na we wayoboye Urukiko Rukuru rwa Tanzania, Ambasaderi Ombeni Sefue, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru warwo, Ambasaderi Radhia Msuya na Ambasaderi Lt. Gen. Paul Meela, bombi bahoze ari aba dipolomate.
Harimo kandi Said Ally Mwema, wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, Ambasaderi David Kapya, na we wahoze ari umu dipolomate na Dr. Stergomena Tax, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Iterambere ry’Amajyepfo ya Afurika (SADC).
Nubwo nta gihe nyacyo cyatanzwe iyi komisiyo izatangariza raporo yayo, Perezida Samia yavuze ko ibizava muri iyo raporo bizafasha mu gushyiraho ingamba zo kugabanya ibikorwa nkibyo no gukomeza ubumwe bw’igihugu.
Sosiyete sivile zirenga 40 muri Afurika zasabye ko hakorwa iperereza ku bashinzwe umutekano bashinjwa ibyaha byo kwica abaturage barenga 3000 kuva amatora yatangira.
Iyi miryango yanasabye ko Perezida Samia yegura, bashinja guverinoma ye kugira uruhare mu matora, aho yaje kuyatsinda n’amajwi 97.66%, ni ukuvuga amajwi 31.913.866 kuri 32.678.844 y’abatoye mu matora, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!