Abaminisitiri bane muri aba basanzwe mu ihuriro Azimio la Umoja ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni John Mbadi wagizwe Minisitiri ushinzwe ikigega cy’igihugu, Opiyo Wandayi wagizwe Minisitiri w’Ingufu na Peteroli, Ali Hassan Joho wagizwe Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Wycliffe Oparanya wagizwe Minisitiri w’Amashyirahamwe.
Abo mu ihuriro Kenya Kwanza riri ku butegetsi barimo Salim Mvurya wagizwe Minisitiri w’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda, Rebecca Miano wagizwe Minisitiri w’Ubukerarugendo na Kipchumba Murkomen wagizwe Minisitiri ushinzwe Urubyiruko na Siporo.
Alfred Mutua wagizwe Minisitiri w’Umurimo n’Ubwishingizi bw’Abakozi, Justin Muturi wagizwe Minisitiri ushinzwe Serivisi za Leta na Stella Soi Lang’at wagizwe Minisitiri ushinzwe uburinganire, umuco, ubugeni n’umurage.
Tariki ya 19 Nyakanga, Perezida Ruto yatangaje urutonde rw’icyiciro cya mbere cy’abaminisitiri bajya muri guverinoma nshya. Harimo abahoze muri guverinoma icyuye igihe nka Aden Duale wasubijwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo na Prof. Kithure Kindiki wasubijwe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere.
Tariki ya 11 Nyakanga 2024 Perezida Ruto yasheshe guverinoma, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamusabaga guhagarika itegeko rigenga ingengo y’imari ryari ririmo ingingo yongera umusoro, no gufata ingamba zoroshya imibereho y’abaturage.
Usibye gusesa iyi guverinoma, Perezida Ruto yari aherutse gufata icyemezo cyo kugabanya amafaranga yateganyirijwe inzego za Leta, aca ingengo zitari ngombwa z’abayobozi bajya mu mahanga, akuraho n’ingengo y’imari iteganyirizwa umugore w’Umukuru w’Igihugu, uwa Minisitiri w’Intebe n’uwa Visi Perezida.
Guverinoma nshya ya Kenya iyoborwa na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi. Igiyeho nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Ruto n’abavuga rikumvikana barimo abo mu mitwe ya politiki itavuga rumwe na we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!