Ibi yabivuze ku wa 29 Ugushyingo 2025, ubwo yitabiraga umuhango wo gukwa no gusezerana kwa Qillian Ndeso Saiya na Moses Budamba Mudavadi, wabereye muri Ulinzi Sports Complex i Lang’ata, Nairobi.
Budamba wakoze ubukwe ni umuhungu wa Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi.
Perezida Ruto yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, kandi ko imbaraga z’igihugu zishingira ku muryango wubatse neza.
Ati “Igihugu gishingira ku muryango ukomeye. Kandi kigira imbaraga bitewe n’imiryango ikigize. Abasore bari muri iyi nzu, cyane cyane abarengeje imyaka 25, igihe kirageze ngo murongore, mureka kuzerera mu tubyiniro, uva muri aka ujya mu kandi. Ibyo byose ntacyo byubaka.”
Perezida Ruto yashimiye byimazeyo abarushinze, avuga ko ari umunsi w’ibyishimo ku muryango wa Mudavadi na Tessie yashyingiye, ashishikariza abagabo kudatinya inshingano zo gushinga urugo no kubaka imiryango yabo.
Ati “Umugabo nyakuri ni ubasha kurongora umukobwa akunda, akamujyana mu rugo akamubwira ngo ubaye umugore wanjye. Hari benshi bahunga inshingano bakavuga ko bakunda kubaho bonyine, ariko burya biba ari ugutinya.”
Perezida Ruto yasoje asaba abagabo kugira ubutwari, aho yagize ati “Ndashaka kubwira abagabo bari hano: mu abagabo ba nyabo mugaragaze ubutwari, murongore abo mukunda, mushinge imiryango kandi mwubahirize inshingano zanyu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!