00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Robert Mugabe yagarutse mu gihugu nyuma y’ibihuha by’urupfu rwe

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 27 January 2016 saa 08:28
Yasuwe :

Nyuma y’ibihuha byari byavuzwe ko Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yaba yarapfiriye ku mugabane wa Aziya, aho yari yaragiye mu biruhuko, ubu yagarutse mu gihugu nyuma y’ukwezi yari ahamaze.

Perezida Mugabe uzuzuza imyaka 92 muri Gashyantare uyu mwaka, yagaragaye mu ruhame kuri uyu wa Gatandatu mu murwa mukuru Harare mu nama y’amasaha atatu yamuhuje na mugenzi we wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.

Uku kugararagara kwa Perezida Mugabe kwashyize iherezo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa muri Zimbabwe ko yaba yarishwe n’indwara y’umutima aho yari ari mu biruhuko muri Aziya.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ikiruhuko cy’ukwezi akubutsemo, Perezida Mugabe yanze kugira icyo abivugaho, ahubwo asaba itangazamakuru kurekeraho guharabika umugabane wa Afurika n’abayobozi bawo.

Yagize ati "Twifuza ko abanyamakuru bacu bakora neza akazi kabo kurusha uko babigenza ubu."

Perezida Robert Mugabe niwe mu Perezida uri ku butegetsi mukuru kurusha abandi ku Isi aho ayobora Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980.

Perezida Mugabe yagaragaye ubwo yakiraga mugenzi we wa Guinea Equatorial
Perezida Mugabe n'umugore we Grace Mugabe bakubutse mu kiruhuko cy'ukwezi muri Aziya mu gihugu cyagizwe ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages