00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yasubije Elon Musk wamushinje ivanguraruhu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2026 saa 12:45
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yahakanye ibiherutse gutangazwa n’umushoramari Elon Musk, avuga ko ubutegetsi bwe bushyira imbere amategeko ashingiye ku ivangura cyane cyane hagamijwe guheza abaturage b’abazungu.

Kutumvikana kwa Elon Musk na Ramaphosa gushingiye ku mushinga w’itegeko uri gutegurwa muri Afurika y’Epfo uzwi nka ‘Employment Equity Amendment Act’.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije kuzamura umubare w’abirabura bakora mu nzego z’ubukungu 18 hagati ya 2025–2030.

Ugena ko mu bakozi bose, abari hagati ya 90%-96% bagomba kuba bari mu byiciro byirengagijwe nk’abirabura, abagore n’abafite ubumuga bo bazahabwa 3%.

Ikigo kizajya gisangwa gikoresha abazungu bari hejuru ya 5% by’abakozi bose kizajya gicibwa amande ya 10% by’amafaranga yose cyinjije.

Kuva uyu mushinga w’itegeko watangira kuvugwa, Elon Musk yarawikomye cyane ndetse nta cyumweru gishobora gushira atawuvuzeho.

Mu minsi ishize yatangaje ko “Afurika y’Epfo ifite amategeko y’ubuhezanguni ashingiye ku irondaruhu.”

Ku wa 15 Mata 2026, Perezida Ramaphosa yabajijwe n’abanyamakuru icyo atekereza kuri iyi myitwarire ya Elon Musk, asubiza avuga ko ibyo uyu mushoramari atangaza atajya abiha umwanya.

Ati “Iyo bije ku bihuha bya Elon Musk ku mbuga nkoranyambaga ntabwo mbyitaho cyane, kubera ko nzi ko amategeko yacu adashingiye ku ivanguraruhu. Ni amategeko agamije guha umwanya abantu batandukanye bo mu gihugu cyacu bagiye bakorerwa ivangura. Iri vangura ryakorewe abirabura, abahinde, ryakorewe abagore bo mu gihugu cyacu kandi navuga ko n’abagore b’abazungu bavanguwe […] uyu mushinga w’itegeko ugamije kongera kuringaniza ibintu.”

Perezida Ramaphosa yakomeje avuga ko atungurwa n’uburyo Elon Musk ntacyo avuga ku mategeko yari ariho muri iki gihugu abuza abirabura gukora akazi runaka cyangwa gutura mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Asubiza ku byatangajwe na Ramaphosa, Elon Musk yavuze ko “Amategeko yo muri Afurika y’Epfo yuzuyemo ivanguraruhu, niko biri kandi biroroshye kubyumva. Tekereza iyo itegeko riba ryariswe ‘gahunda yo kuzamura abazungu’, aho kuba ‘gahunda yo kuzamura abirabura’! abantu ntitwari kubakira.”

Yakomeje agira ati “Afurika y’Epfo kuri ubu ifite amategeko aheza abazungu kurenza uko byari bimeze muri Apartheid ku mategeko aheza abirabura. Guverinoma iriho muri Afurika y’Epfo kuri ubu iri gushyira mu bikorwa Apartheid 2.0. Biteye ikimwaro.”

Perezida Ramaphosa na Elon Musk bakomeje kutavuga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages