00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yajujubirijwe mu Nteko Rusange ya ANC

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 December 2022 saa 01:26
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa akomeje kugorwa no kwigarurira imitima y’abo mu ishyaka riri ku butegetsi anabarizwamo rya ‘African National Congress:ANC’ cyane cyane abo ku ruhande rw’uwo yasimbuye ku butegetsi, Jacob Zuma, kuko bakomeje kugaragaza ko batamushaka ndetse bakeneye impinduka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 mu Nama ya 55 ya ANC, ubwo Perezida Ramaphosa yatangiraga kugaragaza raporo y’ibyagezweho mu Ishyaka, itsinda rigari rishyirgikiye Jacop Zuma ryatangiye kuvuza induru rigaragaza ko ritamushyigikiye.

Ni itsinda ry’abo mu Ntara ya KwaZulu-Natal ryinjiranye na Jacop Zuma mu cyumba cy’inama ubundi batangira kuririmba indirimbo zigaragaza ko badakeneye Perezida Ramaphosa ukundi nk’uko BBC yabitangaje.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri iki cyumweru nabwo Perezida Ramaphosa yari agiye kweguzwa ariko arokorwa n’uko abo muri ANC batatoye icyo cyemezo cyane ko ari bo bagize umubare munini mu Nteko.

Babikoze mu kugaragaza ko nk’Ishyaka bunze ubumwe no kudaha urwaho abo mu mashyaka batavuga rumwe, ariko imbere mu ishyaka ho ntabwo ibintu bimeze neza.

Kugeza ubu Afurika y’Epfo iri guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’akazi ndetse n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, ibintu Perezida Ramaphosa yavuze ko bari kubishakira umuti urambye.

Ati “Ikigero cy’ubukene kiri gukomeza kuzamuka mu baturage gusa nizeye ko ibintu bigiye kumera neza mu bihe biri imbere.”

Perezida Ramaphosa yagiye ku butegetsi mu 2018 asimbuye Zuma wari wegujwe ashinjwa kugira uruhare mu byaha bya ruswa na n’ubu atemera.

Ibi bisa n’ibyabaye kuri Perezida Ramaphosa kuko mu mezi ashize havumbuwe amafaranga y’amanyamahanga bivugwa yo yibiwe mu rwuri rwe.

Perezida Ramaphosa kugeza ubu ahanganiye kuyobora ishyaka ANC, ibizamuha amahirwe yo kurihagararira mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2024.

Mu myaka 10 ishize ANC yagiye ibura amajwi mu buryo buteye inkeke ku buryo nko mu matora yo mu nzego z’ibanze umwaka ushize bwa mbere bagize amajwi ari munsi ya 50%.

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru abo muri iri shyaka bagomba kwitonda mu gushaka uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu kuko ikosa rito ryakorwa rishobora gutuma batakaza amajwi menshi.

Nubwo habaye kiriya kibazo cy’amafaranga yibwe ndetse agashinjwa kubihishira, Perezida Ramaphosa yaba ari we mahitamo meza ishyaka rifite yo kurihagararira mu matora.

Peerzida Ramaphosa ari mu bihe bitamworoheye kuko ashobora gutakarizwa icyizere cyo kuba umuyobozi wa ANC
Mu nama ya 55 y'ishyaka ANC bamwe mu barwanashyaka bagaragaye batera hejuru bavuga ko badakeneye Ramaphosa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages