Mu kiganiro na France 24, Ronald Lamola, yavuze ko ari uruzinduko rugamije kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku bibazo bireba umubano, akarere ndetse n’Isi muri rusange.
Uru ruzinduko rutangajwe mu gihe muri iki cyumweru ubutegetsi bwa Trump bwakiriye Abanyafurika y’Epfo b’abazungu 49 bwemereye ubuhungiro, kuko ngo bahohotewe kubera irondaruhu.
Gusa Perezida Ramaphosa, agaragaza ko nta bimenyetso bifatika bihari byerekana ko abazungu bahohoterwa muri icyo gihugu, agashimangira ko Leta ya Amerika yasobanuye ibintu nabi.
Umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika warushijeho kuzamba muri Mutarama 2025, ubwo Trump yahagarikaga inkunga yose Amerika yageneraga Afurika y’Epfo, avuga ko adashyigikiye icyo gihugu ku itegeko rivuga ko Leta ishobora kwigarurira ubutaka bw’abaturage b’abazungu nta ngurane itanze, bitewe n’inyungu rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!