Itegeko Nshinga ry’u Burundi rigena ko nta mukuru w’igihugu ushobora kwiyamamariza manda zirenze ebyiri. Perezida Nkurunziza nawe ngo mu gihe yaba yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi mu matora ateganijwe uyu mwaka, ngo ntiyakongera kwiyamamaza ukundi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati “ Turamenyesha Abarundi n’amahanga ko mu gihe abaturage b’u Burundi bakongera kutugirira icyizere, bizaba bibaye manda ya nyuma nkuko byasabwe n’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.”
Yabitangaje mu gihe abadashyigikiye ko yakongera kuyobora u Burundi bamaze iminsi icumi bari mu myigarambyo imaze kugwamo abarenga 10 naho abarenga 600 baratawe muri yombi.
Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwavuze ko manda ya mbere ya Perezida Nkurunziza itabarwa kuko yashyizweho n’abagize inteko ishinga amategeko aho gutorwa n’abaturage nkuko biteganywa n’amategeko.
Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bo bavuze ko urukiko rwabogamye bahitamo gukomeza kwigaragambya kugeza igihe ruzisubiraho.
Perezida Nkurunziza yasabye ko iyo myigaragambyo yahagarara hagategurwa amatora mu mahoro, kuko ngo ikomeje kwangiza ibintu byinshi. Yihanganishije kandi imiryango y’abamaze kuyigwamo.
Usibye kuba hari abapfiriye mu myigarambyo n’abakomeretse, abagera ku bihumbi 40 bamaze guhungira mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ryabigaragaje.



















TANGA IGITEKEREZO