Ubwo abofisiye bo mu cyiciro cya cya 50 n’icya 51 bize mu ishuri rikuru rya gisirikare, ISCAM, i Bujumbura ku wa 6 Kanama 2025, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko aho abasirikare b’Abarundi bageze, ibibazo bihita bikemuka, atanga urugero kuri RDC.
Yagize ati ““Ubu dufite ibimenyetso, aho hari abantu bakubwira bati ‘Ahatari ingabo z’u Burundi nta wundi wahashobora’...Mu gihugu cya Centrafrique bazi ingabo z’u Burundi, mu gihugu cya Congo bazi ingabo z’u Burundi. Aho Umurundi aciye ubu, baramubona ko ari umuntu w’umugabo, atitangira gusa igihugu cye, ahubwo yitangira n’ibindi bihugu kugira ngo bibone amahoro.”
Ndayishimiye yasabye aba basirikare kudatinya, abasubiriramo imvugo yamamaye y’urugamba igira iti “Intambara ni moteri y’urupfu, aho upfa mbere ari ufatwa n’isasu ryica”, akomeza ati “Utabyemera, ushaka wakwigendera.”
Ingabo z’u Burundi zikorera mu burasirazuba bwa RDC kuva mu 2022 hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byagiranye. Icyo gihe zatangiye zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Muri Kanama 2023, aya masezerano yaravuguruwe, Perezida Ndayishimiye yishyurwa miliyoni 5 z’Amadolari, buri musirikare w’u Burundi anemererwa umushahara ugera ku Madolari 5000 ku kwezi. Icyari kigamijwe kwari ukurwanya ihuriro AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo z’u Burundi zatsindiwe bikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru, ziva mu birindiro byazo muri teritwari ya Masisi, zijya muri Kalehe, naho zirahava, zikomereza muri teritwari ya Uvira hafi y’umupaka w’igihugu cyazo.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 3 Nyakanga 2025, yagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo ziri hagati ya 7.000 na 9.000.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!