Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, Perezida Ndayishimiye yihanganishije imiryango y’Abarundi yabuze ababo kubera iri turika.
Ati “Nongeye gutanga ijambo ry’ihumure ku miryango yabuze ababo, nifuriza n’abakomerekeye mu mpanuka yabereye mu kigo cya gisirikare kiri muri zone ya Musaga, gukira vuba.”
Yakomeje avuga ko nubwo hari zimwe mu ntwaro zahiye, u Burundi bugifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bwabwo.
Ati “Ndashima ubumwe bwaranze Abarundi, nkabizeza ko nta gikuba cyacitse, ko igihugu kigifite ububasha bwo kwirinda.”
Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe, yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka ‘Base’, giherereye mu gace ka Musaga i Bujumbura.
Igisirikare cy’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, byatangaje ko yaturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano i Burundi, avuga ko inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro buherereye mu gace ka Musaga, ishobora kuba yateye impfu z’abarenga 10.
Amakuru y’izi mpfu yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru, AFP, byavuze ko biyakesha bamwe mu bantu bizewe mu nzego z’umutekano z’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!