00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye ararahirira kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 June 2020 saa 09:35
Yasuwe :

Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane ararahirira kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi, nyuma y’uko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko icyo gikorwa kigomba kuba vuba bishoboka.

Ku isaha ya saa tanu nibwo umuhango wo kurahira utangira. Gen Ndayishimiye ararahirira gusimbura Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 8 Kamena, aguye muri Hôpital du Cinquantenaire "Natwe Turashoboye" de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yashimiye Gen Ndayishimiye ugiye kurahirira kuyobora u Burundi, yibutsa umubano w’amateka uri hagati y’ibihugu byombi wakomeye cyane guhera i Arusha mu masezerano yo kurangiza amakimbirane mu Burundi.

Yavuze ko gutorwa kwa Ndayishimiye bizagira uruhare mu mahoro n’iterambere rirambye mu Burundi kandi bigakomeza umubano w’iki gihugu na Afurika y’Epfo.

Ramaphosa yijeje ubufatanye bwa AU, agaragaza ubushake bwo gukorana na Perezida mushya n’abaturage b’u Burundi, mu kwimakaza amahoro, umutekano, demokarasi n’iterambere.

Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

Ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Evariste Ndayishimiye guhita arahira, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.

Mu mwanzuro urukiko rurengera itegeko nshinga mu Burundi rwafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, rwemeje ko umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira.

Gen Ndayishimiye ni umwe mu barwanashyaka b’imena ba CNDD-FDD, kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma.

Ni umugabo utarakunze kugaragara kenshi mu ruhame ari nayo mpamvu hari benshi mu baturage bamufata nk’udafite ubusembwa mu bibazo bimaze iminsi biyogoza u Burundi.

Ndayishimiye uzwi nka Neva, yavukiye mu ntara ya Gitega muri Komini Giheta mu 1968. Yabanje kwiga amategeko muri Kaminuza y’u Burundi kugeza mu 1995 ubwo habaga ubwicanyi muri iyo kaminuza bwibasiye abanyeshuri b’Abahutu agahunga.

Uyu mugabo w’imyaka 52, ni umwe mu ba mbere binjiye mu gisirikare cy’ishyaka CNDD-FDD ubwo bari bakiri inyeshyamba.

Yayoboye ibitero bitandukanye mu ntambara yari igamije gufata ubutegetsi mu myaka ya za 2000.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe mu 2003, yagiye mu myanya itandukanye irimo kuba Minisitiri w’Umutekano, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile mu biro by’umukuru w’igihugu. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa SOBUGEA, sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Guhera muri Kanama 2016, Ndayishimiye yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Gen Ndayishimiye mu kwezi gushize nibwo yatorewe gusimbura Nkurunziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages