Among yavuze ko ibi byabaye ari kimwe mu bintu bikomeye byamugoye, Yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi gakondo b’akarere ka Teso ndetse n’abadepite bo muri ako gace, yabereye iwe i Nakasero ku wa 2 Nyakanga 2026.
Yavuze ko ifungwa rya konti ze ryagize ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi ndetse no ku bikorwa by’ubucuruzi n’imishinga y’ubugiraneza byari bifitanye isano na we.
Abadepite bo mu gace ka Teso bagaragaje ko gufungwa kwa konti ze byagize ingaruka ku bantu benshi babagaho bitewe n’imishinga ye, bavuga ko byahungabanyije imirimo n’imibereho y’abakozi ndetse n’abandi banyagihugu babonaga akazi cyangwa ubufasha muri ibyo bikorwa. Bakomeje basaba Perezida Yoweri Museveni kureba uko izi konti zafungurwa kugira ngo abashe kuzuza inshingano.
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida, aba badepite basabye kongera gufungura konti za Among, bavuga ko byafasha gukemura ibibazo by’ubukungu byatewe no gufungwa kwazo, ndetse bikongera gutuma ibikorwa byo gufasha abaturage bikomeza.
Iri fatwa rya konti ze rije rikurikira iperereza ryagutse rikorwa n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru wa Leta (IGG) n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (CID), rikaba ririmo kureba ku birego bifitanye isano na ruswa, imenyekanisha ry’imitungo n’imicungire y’umutungo wa Leta.
Nubwo iperereza rikomeje, Among we yavuze ko akomeje gukorana n’inzego zibishinzwe, ndetse ahakana amakuru avuga ko iwe hari habonetse amafaranga menshi cyangwa ibindi bimenyetso by’ubutunzi budasobanutse. Perezida Museveni we yigeze kuvuga ko hakwiye gutegerezwa raporo y’iperereza mbere yo gufata icyemezo cya nyuma ku hazaza he.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!