Ni icyemezo yatangaje kuri uyu wa 25 Kamena 2026. Uyu mwanya wahawe Muyingo wari usanzwemo umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Uganda, rivuga ko Perezida Museveni yafashe iki cyemezo cyo gushyiraho Minisitiri w’Uburezi w’agateganyo kubera ko ufite izi nshingano adahari.
Perezida Museveni afashe iki cyemezo nyuma y’iminsi atangaje ko umugore we amaze iminsi arwaye.
Ku wa 24 Kamena 2026, Perezida Museveni yahishuye ko mu mezi atatu ashize, umugore we, yafashwe n’uburwayi bukomeye bwenda kumuhitana, ariko ku bw’amahirwe uyu mugambi yise uwa shitani uburizwamo.
Ati “Shitani mu mezi atatu ashize, ku wa 21 Werurwe 2026, yagabye igitero ku buzima bwa maama (Janet Museveni) ariko shitani yarahushije. Tariki 21 Werurwe ni umunsi mwiza ku mateka y’urugamba, ni cyo gihe twatsinze igitero rya Idi Amin muri Rugaando mu 1979. Imana ikoresheje abaganga b’abahanga yakijije ubuzima bwa maama, kandi kuri ubu ari koroherwa.”
Yakomeje avuga ko “maama yakoze ibintu by’agahebuzo mu muryango, by’umwihariko ku bijyanye no kwita ku bana mu gihe urugamba rwari mu cyiciro cya kabiri hagati ya 1981 na 1986, ubwo yari wenyine mu buhungiro njye ndi mu mashyamba.”
Perezida Museveni yavuze ko yifuza ko we n’umugore we baramba bakarenza imyaka 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!