00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yambuye umugore we umwanya wa Minisitiri w’Uburezi by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 June 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize John Chrysostom Muyingo Minisitiri w’Uburezi na Siporo mu buryo bw’agateganyo.

Ni icyemezo yatangaje kuri uyu wa 25 Kamena 2026. Uyu mwanya wahawe Muyingo wari usanzwemo umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Uganda, rivuga ko Perezida Museveni yafashe iki cyemezo cyo gushyiraho Minisitiri w’Uburezi w’agateganyo kubera ko ufite izi nshingano adahari.

Perezida Museveni afashe iki cyemezo nyuma y’iminsi atangaje ko umugore we amaze iminsi arwaye.

Ku wa 24 Kamena 2026, Perezida Museveni yahishuye ko mu mezi atatu ashize, umugore we, yafashwe n’uburwayi bukomeye bwenda kumuhitana, ariko ku bw’amahirwe uyu mugambi yise uwa shitani uburizwamo.

Ati “Shitani mu mezi atatu ashize, ku wa 21 Werurwe 2026, yagabye igitero ku buzima bwa maama (Janet Museveni) ariko shitani yarahushije. Tariki 21 Werurwe ni umunsi mwiza ku mateka y’urugamba, ni cyo gihe twatsinze igitero rya Idi Amin muri Rugaando mu 1979. Imana ikoresheje abaganga b’abahanga yakijije ubuzima bwa maama, kandi kuri ubu ari koroherwa.”

Yakomeje avuga ko “maama yakoze ibintu by’agahebuzo mu muryango, by’umwihariko ku bijyanye no kwita ku bana mu gihe urugamba rwari mu cyiciro cya kabiri hagati ya 1981 na 1986, ubwo yari wenyine mu buhungiro njye ndi mu mashyamba.”

Perezida Museveni yavuze ko yifuza ko we n’umugore we baramba bakarenza imyaka 100.

Perezida Museveni yambuye umugore we umwanya wa Minisitiri w’Uburezi by’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages