Perezida Museveni yagarutse ku buzima bwa Janet Museveni mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa Gatatu, umunsi umugore we yizihijeho isabukuru y’imyaka 78.
Uyu muyobozi wa Uganda yagarutse ku buzima yanyuranyemo na Janet Museveni haba mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, mbere yarwo ndetse na nyuma agiye ku butegetsi.
Yavuze ko mu mezi atatu ashize Janet Museveni yibasiwe n’uburwayi, Shitani ishaka kumutwara ariko Imana ikinga akaboko.
Ati “Shitani mu mezi atatu ashize, ku wa 21 Werurwe 2026, yagabye igitero ku buzima bwa maama (Janet Museveni) ariko shitani yarahushije. Tariki 21 Werurwe ni umunsi mwiza ku mateka y’urugamba, ni cyo gihe twatsinze igitero rya Idi Amin muri Rugaando mu 1979. Imana ikoresheje abaganga b’abahanga yakijije ubuzima bwa maama, kandi kuri ubu ari koroherwa.”
Yakomeje avuga ko “maama yakoze ibintu by’agahebuzo mu muryango, by’umwihariko ku bijyanye no kwita ku bana mu gihe urugamba rwari mu cyiciro cya kabiri hagati ya 1981 na 1986, ubwo yari wenyine mu buhungiro njye ndi mu mashyamba.”
Perezida Museveni yavuze ko yifuza ko we n’umugore we baramba bakarenza imyaka 100.
Ati “Nsenga Imana ngo izaduhe kuramba imyaka 100 kugira ngo mu byiza byinshi tuzabona habemo no kubona ukwihuza kwa Afurika y’Iburasirazuba, nk’icyizere rukumbi cyo kuba Afurika yakwigarurirwa mu myaka iri imbere cyangwa igahezwa.”
Museveni na Janet basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore muri Kanama mu 1973 i Londres mu Bwongereza. Mu 2023 ubwo bari bamaze imyaka 50 babana bongeye guhamya isezerano ry’ugushyingirwa kwabo.
Ubu burwayi bwa Janet Museveni bwatumye atitabira bimwe mu bikorwa bikomeye birimo irahira rya Perezida Museveni ndetse n’ubukwe bw’umwuzukuru wabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!