Museveni yavuze ko abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga batajya ku kazi bazirukanwa, bagasimbuzwa urubyiruko rwize iby’ubuvuzi rumaze igihe rudafite akazi.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Itsinda ry’Abadepite bo mu Ishyaka rya National Resistance Movement, NRM, bari bateraniye muri Speke Resort Munyonyo.
Museveni yavuze ko serivisi mbi zitangwa mu nzego z’ubuzima ziri mu bibazo bikomeye abaturage bamugejejeho mu ngendo zo kwiyamamaza aherutse gukorera hirya no hino muri Uganda.
Ati “Nashakaga gukoresha uyu mwanya ngo mbabwire ibyo ndimo kubona mu baturage.”
Yagaragaje ko abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’imiti mu mavuriro ya Leta, nubwo ubutegetsi bukomeza gushora amafaranga mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Ubuzima bugomba kwitabwaho. Mu bigo nderabuzima harimo ruswa. Nta miti uhasanga. Ese ni ukubera ko idahari cyangwa iribwa?”
Museveni yavuze ko Leta igiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane niba ibura ry’imiti riterwa n’uko itangwa ari mike cyangwa niba hari abayiba bakayigurisha ahandi.
Yakomeje ati “Ugera mu bigo nderabuzima ugasanga nta miti ihari, abantu bakabwirwa kujya kuyigura hanze mu maduka acuruza imiti no muri farumasi. Ibi bigomba guhagarara. Ngiye kubikurikirana.”
Yavuze ko iki kibazo kizaganirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, mu rwego rwo kongera imicungire myiza n’uburyozwe mu rwego rw’ubuzima.
Museveni yanenze kandi abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga bakomeza guhembwa na Leta kandi batajya ku kazi uko bikwiye. Yavuze ko Leta itazakomeza kwihanganira abirengagiza abarwayi kandi hari ibihumbi by’urubyiruko rwize iby’ubuvuzi rudafite akazi.
Ati “Tuzagera aho twirukana abadashaka gukora, tubasimbuze abakiri bato.”
Aya magambo ya Museveni aje mu gihe abayobozi muri Uganda bakomeje ibikorwa byo kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze, biyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Balaam Barugahara n’Umunyamabanga wa Leta, Justine Nameere.
Mu byumweru bishize bakoze igenzura ritunguranye mu turere turimo Isingiro, Mbarara, Masaka, Bulambuli na Mbale, rifatirwamo bamwe mu bayobozi bakekwaho ruswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!