00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe yahaye umuhungu we ipeti rya Lieutenant Colonel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 April 2026 saa 09:10
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yazamuye mu ntera umuhungu we usanzwe ubarizwa mu gisirikare cy’iki gihugu, amuha ipeti rya lieutenant colonel.

Icyemezo cyo kuzamura mu ntera Sean Mnangagwa cyatangajwe ku wa 29 Mata 2026. Yari asanzwe afite ipeti rya Major.

Uretse umuhungu we, Perezida Mnangagwa yanazamuye mu ntera abandi basirikare umunani, na bo bagirwa ba lieutenant colonel.

Iki cyemezo cyongeye gukurura induru muri Zimbabwe cyane cyane mu basanzwe bashinja Perezida Mnangagwa icyenewabo kandi kiri mu bibuzwa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Mukuru wa Sean Mnangagwa witwa David Kudakwashe Mnangagwa asanzwe ari Minisitiri w’Imari wungirije.

Lieutenant Colonel Sean Mnangagwa (uri ibumoso) ni umuhungu wa Perezida Mnangagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages