Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yavuze ko manda ya Perezida Mahama ku buyobozi bwa AU izaba iy’ingenzi kandi izazana impinduka, bitewe n’imyiteguro ikomeye iri gukorwa ndetse n’icyerekezo afite kuri Afurika.
Ablakwa yavuze ko Komite y’Abahanga ku rwego rwo hejuru yashyizweho na Perezida Mahama yamushyikirije raporo eshanu zirimo inyandiko z’ibikorwa by’ibanze ndetse na gahunda y’imirimo izamufasha mu gihe azaba ayoboye AU.
Ati “Manda ya Perezida Mahama itegerejweho impinduka n’umusaruro ukomeye kubera imyiteguro ikomeye iri gukorwa ndetse n’icyerekezo cye kirangwa n’ubushake bwo guteza imbere umugabane wacu.”
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) bashyigikiye ku mugaragaro kandidatire ya Perezida Mahama ku mwanya wo kuyobora AU.
Uwo mwanzuro wafashwe mu nama ya 68 isanzwe y’Ubutegetsi bwa ECOWAS yabereye i Abuja, ukaba warakurikiye ubundi bufasha yari yahawe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uwo muryango.
ECOWAS yavuze ko gushyigikira Mahama ari uburyo bwo kongera ijwi n’uburemere bwa Afurika y’Iburengerazuba ku rwego rw’umugabane, cyane cyane mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu.
Umwanya wa Perezida wa AU usaranganywa buri mwaka hagati y’uturere dutanu tugize Afurika.
Uretse kuba ari umukandida ku buyobozi bwa AU, Perezida Mahama asanzwe ari intumwa idasanzwe ya AU mu bikorwa bitandukanye birimo ubutabera ku mateka y’Abanyafurika n’abakomoka muri Afurika, guteza imbere uburinganire ndetse no gushyigikira ibigo by’imari bya Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!