Ibi Perezida Macron yabitangaje ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026 i Nairobi muri Kenya ahari kubera inama ihuza u Bufaransa na Afurika, hagamijwe kuvugurura umubano w’impande zombi n’uburyo zikorana.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko u Bufaransa buzashora aya mafaranga mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge buhangano, ubwikorezi bwo mu mazi n’ubuhinzi.
Yavuze ko iri shoramari rizatanga imirimo ku bantu barenga 250 haba muri Afurika no mu Bufaransa.
Ati “Ntabwo turi hano gusa kugira ngo dushore amafaranga ku Mugabane wa Afurika, ahubwo dushaka ko n’abashoramari b’Abanyafurika baza gushora imari mu Bufaransa.”
Perezida Macron yatangaje ko igihugu cyabo kitagifata Umugabane wa Afurika nk’akarima kacyo, ahubwo ko gishyize imbere ubufatanye burimo ubwubahane kandi bufitiye inyungu impande zombi.
Ni ingingo yagarutseho nyuma y’uko umubano w’u Bufaransa n’ibihugu byinshi byo muri Afurika bwakolonije ukomeje kuzamba, cyane cyane ibyo mu karere ka Sahel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!