Mu kiganiro Lukashenko yagiranye na Russia-1, yavuze ko igitero ingabo za Ukraine ziherutse kugaba ku butaka bw’u Burusiya mu gace ka Kursk, ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’Isi.
Yavuze ko iyi myitwarire ya Ukraine nta kindi yari igamije atari ugukora mu jisho u Burusiya kugira ngo buhubuke, bukoreshe imbaraga z’umurengera harimo no gukoresha intwaro kirimbuzi.
Ati “Ibyo bibaye, nta nshuti u Burusiya bwaba busigaranye. Nta gihugu cyakongera kubugirira impuhwe.”
Mu gihe Ukraine yavuze ko yagabye igitero muri Kursk kugira ngo ihatire u Burusiya kujya mu nzira y’ibiganiro, Lukashenko we siko abibona kuko avuga ko atari ibyo kwigira ku gihugu gikomeye nk’u Burusiya.
Lukashenko yavuze ko byanze bikunze ingabo za Ukraine zitazamara kabiri muri Kursk.
Ingabo za Ukraine ziherutse gutangaza ko zimaze kwigarurira ibilometero kare bisaga 1,000 muri Kursk.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!