Perezida Paul Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ya 8 y’umuhora wa ruguru (northern corridor) isuzuma imishinga y’ibikorwaremezo bihuriweho n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo.
Perezida Museveni yaraye ageze muri Kenya akubutse mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu by’Abarabu, akaba ategereje guhurirayo na bagenzi be bayobora Kenya ndetse n’u Rwanda.
Mu bikorwaremezo bisumirwa hamwe harimo umushinga w’umuhanda wa Gari ya moshi uhuza u Rwanda, Kenya na Uganda, ukazkora kuri akamaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’igice cy’amajyaruguru ya Tanzania.
Iyi nama iraterana kuri uyu wa kane tariki ya 11/12/2014 imare umunsi umwe. Inama iheruka yabereye muri Uganda ikaba yaratangirijwemo iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya moshi uturuka Malaba ukagera Kampala.



















TANGA IGITEKEREZO