Perezida Kagame, Robert Mugabe wa Zimbabwe n’abandi badipolomate batandukanye bitabiriye uyu muhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro wabaye ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Perezidansi y’u Rwanda.
Imwe mu mitwe yitandukanyije n’abarwanya leta ya Mali yemeraga gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara, ariko uw’Aba-Tuareg (soma abatuwarege) usanzwe urwanya iyi leta ufatwa nk’ukomeye kurusha indi wanze gushyiraho umukono kuri aya masezerano.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Algeria Ramtane Lamamra wari uhagarariye abahuza muri iki kibazo yavuze ko ashyizweho umukono hagati ya leta n’imitwe byari bihanganye mu gihe hari indi itatu yanze gushyira umukono kuri aya masezarano urimo n’Abatuwaregi
Mohamed Mahmoud Ag Ousmane umwe mu bashyize umukono kuri aya masezerano wo mu mutwe w’abitandukanyije n’abarwanya leta yavuze ko n’indi mitwe isigaye zashyira umukono kuri aya masezerano ku bushake bwayo.
Umutwe wa CMA (Coordination of Azawad Movements)utarashyize umukono kuri aya masezerano nawo wavuze ko nta muntu wigeze wohereza ngo uwuhagarire muri iki gikorwa.
Abahuza mpuzamahanga muri iki kibazo bavuze ko aya masezerano azatuma igice cy’ Amajyaruguru ya Mali, kigarukamo ituze nyuma y’igihe kinini kirangwa n’akavuyo k’ibitero byakorwaga n’iyi mitwe.
Ibi bikorwa by’umutekano muke byahitanye abantu basaga 40 guhera tariki ya 27 Mata 2015 nk’uko bitangazwa na leta ya Mali.
Iyi ntera igezweho nyuma y’amezi menshi haba ibiganiro by’amahoro muri Algeria hagati ya leta n’aba touarehs ndetse n’imitwe yishyize hamwe irwanya iyi leta yatangiye kugaba ibitero mu mijyi ya Goundam, Tenenkou na Lere.
Iki gihugu cyakunze kurangwamo umutekano muke nyuma y’ubwigenge mu 1960, ubwo abo mu bwoko bw’abatuwarege; abaturage bagenda bimuka (nomade) bashakaga ko iki gice cy’amajyaruguru ya Mali kigenga.
Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon yashimiye impande zombi ku ntambwe ziteye yo kugarura amahoro n’ituze mu gihugu cyabo.
Yavuze ko afite icyizere ko n’imitwe isigaye itarashyize umukono kuri aya masezerano izabikora mu gihe cya vuba ngo iki gihugu kibemo ituze n’umutekano.
Abantu basaga ibihumbi 500 bari barahunze aka gace k’ Amajyaruguru ya Mali bahungira mu majyepfo yayo, mu gihe abasaga ibihumbi 400 bagarutse mu byabo ariko bagakomeza kugorwa n’ubuzima nyuma y’uko aka gace kasenywe n’ibibazo by’umutekano muke.
Biteganyijwe ko Abanyamali basaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 ni ukuvuga 15% by’abaturage bazahura n’ikibazo cy’inzara muri uyu mwaka mu gihe abana basaga 10% bazahura n’ikibazo cy’indyo ituzuye.
Muri iki gihugu hari ingabo za loni zitandukanye zagiye kugarurayo mahoro (UN Multidimensional Integrated Stabilization Mission-MINUSMA) zirimo n’iz’u Rwanda.
Deus Ntakirutimana
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO