00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yiga ku ishyirwaho rya leta imwe

Yanditswe na

Noel.T

Kuya 24 November 2014 saa 03:31
Yasuwe :

Inama ya 16 y’abakuru b’ibihugu bitanu bigize muryango wa Afurika y’Uburasirazuba izaba ku wa 30 Ugushyingo 2014 i Nairobi, iziga ku ishingwa rya leta ya Afurika y’Uburasirazuba ihuriweho n’ibyo bihugu byose. Ikinyamakuru The East African kivuga ko abaperezida b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya bategerejweho gufata umwanzuro ku ishusho ya leta ihuriweho n’ibi bihugu byose, mbere y’uko bemeranya ku mbanzirizamushinga y’Itegeko Nshinga rizagenga leta ya Afurika (…)

Inama ya 16 y’abakuru b’ibihugu bitanu bigize muryango wa Afurika y’Uburasirazuba izaba ku wa 30 Ugushyingo 2014 i Nairobi, iziga ku ishingwa rya leta ya Afurika y’Uburasirazuba ihuriweho n’ibyo bihugu byose.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko abaperezida b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya bategerejweho gufata umwanzuro ku ishusho ya leta ihuriweho n’ibi bihugu byose, mbere y’uko bemeranya ku mbanzirizamushinga y’Itegeko Nshinga rizagenga leta ya Afurika y’Iburasirazuba.

Bazabanza bafate umwanzuro ku kugira perezida umwe utorwa n’abaturage bose akareba inyungu z’ibihugu byose nk’igihugu kimwe, cyangwa ngushyiraho umuyobozi umwe ureberera inyungu z’ibihugu ku rwego mpuzamahanga n’ihuzwa ry’imishinga yungura ibihugu bigize umuryango wa EAC ariko buri gihugu kigakomeza kwigenga mu bikorwa byacyo nk’uko Tanzaniya na Zanzibar bikora.

Inama ya nyuma iherutse guhuza abakuru b’ibihugu byo muri EAC, yari yashyizeho inzobere zemeza umushinga w’ishyirwaho rya leta ya Afurika y’Uburasirazuba, mbere y’uko ibiwugize bitangarizwa abakuru b’ibihugu muri iyi nama.

Mu minsi ishize abaminisitiri bo muri uyu muryango wa EAC, bari bahawe inshingano zo gutangira gukora ku mbanzirizamushinga y’Itegeko Nshinga rizagenga iyi leta bitarenze mu 2016.

Bimwe mu byagaragajwe nk’imiterere y’ubutegetsi muri iyi leta yifuzwa n’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, harimo gushyiraho ubutegetsi nyubahirizategeko, ubutegetsi nshingamategeko n’ubutabera byose byigenga.

Byifuzwaga ko ibihugu biguma byigenga ku bibazo n’imishinga itareba iyi leta ya EAC.

Ibindi bigaragazwa nk’ibizibandwaho mu nama ya 16 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, harimo gushyira ingufu mu bindi bikorwa bihuza uyu muryango birimo ibijyanye n’isoko rimwe, kuganira ku ishyirwaho ry’ifaranga rimwe no guhuza za gasutamo mu bucuruzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages