Perezida Doumbouya yatangaje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, ahagana Saa Munani z’ijoro, urugo rwe rwongeye kugira ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwakira umwana.
Yagize ati “Alhamdulillah, njye n’umugore wanjye dufite ibyishimo byo kwakira umwana w’umukobwa.”
Perezida Doumbouya yavuze ko umugore we n’umwana bameze neza, ashimira Imana ku mpano yabahaye ndetse anashimira abantu bababaye hafi muri icyo gihe.
Yashimiye kandi abaturage ba Guinée bakomeje kubashyigikira no kubasabira.
Ati “Ku baturage banjye, amasengesho yabo ntiyigeze atuvaho, nababwira gusa nti murakoze. Imana ibahe umugisha nk’uko yaje guha umugisha urugo rwanjye.”
Mamadi Doumbouya yabaye Perezida wa Guinée nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu 2021, ubwo yari ayoboye itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi.
Perezida Doumbouya yashakanye na Lauriane Darboux ukomoka mu Bufaransa, mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!